1 Abakorinto 14:22

Ni cyo gituma indimi zitamenyekana zitagenewe kubera abizera ikimenyetso keretse abatizera, naho guhanura ko ntikwagenewe abatizera keretse abizera.

Imirongo ikikije uyu

14:21 Byanditswe mu mategeko ngo “Nzavuganira n’ubu bwoko, Mu kanwa k’abavuga izindi ndimi, No mu kanwa k’abanyamahanga, Nyamara nubwo bimeze bityo ntibazanyumvira.” Ni ko Uwiteka avuga.

14:22 Ni cyo gituma indimi zitamenyekana zitagenewe kubera abizera ikimenyetso keretse abatizera, naho guhanura ko ntikwagenewe abatizera keretse abizera.

14:23 Nuko rero Itorero ryose iyo riteraniye hamwe, bose bakavuga indimi zitamenyekana hakinjiramo abatarajijuka cyangwa abatizera, ntibazavuga ko musaze?

Ubuhinduzi n’inkomoko