Niba hariho abavuga ururimi rutamenyekana, havuge babiri cyangwa batatu badasaga, kandi bavuge bakurikirana umwe asobanure.
1 Abakorinto 14:27
Imirongo ikikije uyu
14:26 Nuko bene Data, iyo muteranye bimera bite? Umuntu wese afite indirimbo cyangwa amagambo yo kwigisha, cyangwa amagambo ahishuriwe, cyangwa ururimi rutamenyekana, cyangwa amagambo yo kurusobanura. Nuko rero byose bikorerwe kugira ngo abantu bunguke.
14:27 Niba hariho abavuga ururimi rutamenyekana, havuge babiri cyangwa batatu badasaga, kandi bavuge bakurikirana umwe asobanure.
14:28 Ariko nihaba hatariho usobanura, uvuga ururimi acecekere mu iteraniro, yibwire kandi abwirire Imana mu mutima we.