Uvuga ururimi rutamenyekana ariyungura, ariko uhanura yungura Itorero.
1 Abakorinto 14:4
Imirongo ikikije uyu
14:3 Ariko uhanura we abwira abantu ibyo kubungura n’ibyo kubahugura, n’ibyo kubahumuriza.
14:4 Uvuga ururimi rutamenyekana ariyungura, ariko uhanura yungura Itorero.
14:5 Nakunda ko mwese muvuga izindi ndimi, ariko ibirutaho ko muhanura. Uhanura aruta uvuga izindi ndimi, keretse azisobanuye kugira ngo Itorero ryunguke.