Kandi n’impanda na yo ivuze ijwi ritamenyekana, ni nde wakwitegura gutabara?
1 Abakorinto 14:8
Imirongo ikikije uyu
14:7 Dore ibidafite ubugingo na byo bigira amajwi, ari umwironge cyangwa inanga, ariko iyo bidatandukanije amajwi yabyo, babwirwa n’iki ikivuzwa cyangwa igicurangwa icyo ari cyo?
14:8 Kandi n’impanda na yo ivuze ijwi ritamenyekana, ni nde wakwitegura gutabara?
14:9 Namwe ni uko, ururimi rwanyu nirutavuga ibimenyekana, bazabwirwa n’iki ibyo muvuga ibyo ari byo, ko muzaba mugosorera mu rucaca?