kugira ngo kwizera kwanyu kudahagararira ku bwenge bw’abantu, ahubwo mu mbaraga z’Imana.
1 Abakorinto 2:5
Imirongo ikikije uyu
2:4 n’ibyo navugaga nkabwiriza ntibyari amagambo y’ubwenge yo kwemeza abantu, ahubwo byari ibigaragaza Umwuka n’imbaraga,
2:5 kugira ngo kwizera kwanyu kudahagararira ku bwenge bw’abantu, ahubwo mu mbaraga z’Imana.
2:6 Icyakora ubwenge tubuvuga mu batunganijwe rwose, ariko ubwo bwenge si ubw’iki gihe cyangwa ubw’abatware b’iki gihe bashiraho.