Twebweho turi abapfu ku bwa Kristo, naho mwebweho muri abanyabwenge muri Kristo: turi abanyantege nke, ariko mwe muri ab’imbaraga, muri ab’icyubahiro naho twe turi ab’igisuzuguriro.
1 Abakorinto 4:10
Imirongo ikikije uyu
4:9 Nibwira yuko twebwe intumwa Imana yatwerekanye hanyuma y’abandi nk’abaciriwe urubanza rwo gupfa, kuko twahindutse ibishungero by’ab’isi n’iby’abamarayika n’abantu.
4:10 Twebweho turi abapfu ku bwa Kristo, naho mwebweho muri abanyabwenge muri Kristo: turi abanyantege nke, ariko mwe muri ab’imbaraga, muri ab’icyubahiro naho twe turi ab’igisuzuguriro.
4:11 Kugeza na n’ubu twishwe n’inzara n’inyota kandi twambaye ubusa, dukubitwa ibipfunsi, turi inzererezi,