Nuko none ndakwinginze, ngwino nkugire inama kugira ngo ukize amagara yawe n’ay’umuhungu wawe Salomo.
1 Abami 1:12
Imirongo ikikije uyu
1:11 Maze Natani abwira Batisheba nyina wa Salomo ati “Ntiwumvise ko Adoniya mwene Hagiti yiyimitse kandi databuja Dawidi atabizi?
1:12 Nuko none ndakwinginze, ngwino nkugire inama kugira ngo ukize amagara yawe n’ay’umuhungu wawe Salomo.
1:13 Dore genda usange Umwami Dawidi umubwire uti ‘Mwami nyagasani ntiwarahiye umuja wawe uti: Ni ukuri, umuhungu wawe Salomo azima maze gutanga. Kandi uti: Ni we uzima ingoma yanjye? None ni iki gitumye Adoniya yimye?’