Batisheba arunama aramya umwami. Umwami aramubaza ati “Hari icyo ushaka?”
1 Abami 1:16
Imirongo ikikije uyu
1:15 Nuko Batisheba asanga umwami aho yari ari ku murere, ariko umwami yari ashaje cyane, kandi Abisagi w’i Shunemu yabaga aho amukorera.
1:16 Batisheba arunama aramya umwami. Umwami aramubaza ati “Hari icyo ushaka?”
1:17 Aramusubiza ati “Nyagasani, warahiye Uwiteka Imana yawe, ubwira umuja wawe uti ‘Ni ukuri umuhungu wawe Salomo ni we uzima maze gutanga, akicara ku ntebe y’ubwami bwanjye.’