Nuko umwami arababwira ati “Mujyane n’abagaragu ba shobuja, kandi muhekeshe umuhungu wanjye Salomo ku yanjye nyumbu, mumanukane na we mujye i Gihoni.
1 Abami 1:33
Imirongo ikikije uyu
1:32 Umwami Dawidi aravuga ati “Nimumpamagarire Sadoki umutambyi, n’umuhanuzi Natani na Benaya mwene Yehoyada.” Bitaba umwami.
1:33 Nuko umwami arababwira ati “Mujyane n’abagaragu ba shobuja, kandi muhekeshe umuhungu wanjye Salomo ku yanjye nyumbu, mumanukane na we mujye i Gihoni.
1:34 Nuko umutambyi Sadoki n’umuhanuzi Natani nibagerayo, bamwimikishirizeyo amavuta abe umwami wa Isirayeli, maze muvuze ikondera muti ‘Umwami Salomo aragahoraho.’