Umutambyi Sadoki aherako akura ihembe ry’amavuta mu ihema ayimikisha Salomo, maze bavuza ikondera abantu bose bashyira ejuru bati “Umwami Salomo aragahoraho.”
1 Abami 1:39
Imirongo ikikije uyu
1:38 Nuko umutambyi Sadoki n’umuhanuzi Natani na Benaya mwene Yehoyada, n’Abakereti n’Abapeleti baramanuka bahekesha Salomo ku nyumbu y’Umwami Dawidi, bamujyana i Gihoni.
1:39 Umutambyi Sadoki aherako akura ihembe ry’amavuta mu ihema ayimikisha Salomo, maze bavuza ikondera abantu bose bashyira ejuru bati “Umwami Salomo aragahoraho.”
1:40 Nuko abantu bose bazamuka bamukurikiye bavuza imyironge, baranezerwa cyane isi irasaduka ku bw’urusaku rwabo.