Akibivuga haza Yonatani mwene Abiyatari umutambyi, Adoniya aramubwira ati “Injira kuko uri umuntu ukomeye kandi uzanye inkuru nziza.”
1 Abami 1:42
Imirongo ikikije uyu
1:41 Maze Adoniya n’abo yari yararitse bari kumwe bose barabyumva, bari bakimara kurya. Yowabu yumvise ijwi ry’ikondera aravuga ati “Se ariko urwo rusaku ni urw’iki ko umurwa uvurunganye?”
1:42 Akibivuga haza Yonatani mwene Abiyatari umutambyi, Adoniya aramubwira ati “Injira kuko uri umuntu ukomeye kandi uzanye inkuru nziza.”
1:43 Yonatani abwira Adoniya ati “Ni ukuri, Umwami Dawidi databuja yimitse Salomo ngo abe umwami.