1 Abami 10:11

Kandi inkuge za Hiramu zajyaga zizana izahabu zizikuye Ofiri, zivanayo n’ibiti byinshi cyane byitwa alumugi, n’amabuye y’igiciro cyinshi.

Imirongo ikikije uyu

10:10 Hanyuma aha umwami italanto z’izahabu ijana na makumyabiri, n’imibavu myinshi cyane n’amabuye y’igiciro cyinshi. Ntihongeye kuboneka imibavu inganya ubwinshi n’iyo uwo mugabekazi w’i Sheba yatuye Umwami Salomo.

10:11 Kandi inkuge za Hiramu zajyaga zizana izahabu zizikuye Ofiri, zivanayo n’ibiti byinshi cyane byitwa alumugi, n’amabuye y’igiciro cyinshi.

10:12 Ibyo biti bya alumugi umwami abigira inkingi zo mu nzu y’Uwiteka n’izo mu nzu y’umwami, kandi abibāzamo n’inanga na nebelu by’abaririmbyi. Nta biti bya alumugi bisa n’ibyo byongeye kuboneka ngo babizane na bugingo n’ubu.

Ubuhinduzi n’inkomoko