Nuko agera i Yerusalemu ashagawe n’abantu benshi cyane, bafite ingamiya zihetse imibavu n’izahabu nyinshi cyane n’amabuye y’igiciro cyinshi. Ageze kuri Salomo amurondorera ibyari mu mutima we byose.
1 Abami 10:2
Imirongo ikikije uyu
10:1 Umugabekazi w’i Sheba yumvise kwamamara kwa Salomo ku bw’izina ry’Uwiteka, aza azanywe no kumubaza ibinaniranye, amugerageza.
10:2 Nuko agera i Yerusalemu ashagawe n’abantu benshi cyane, bafite ingamiya zihetse imibavu n’izahabu nyinshi cyane n’amabuye y’igiciro cyinshi. Ageze kuri Salomo amurondorera ibyari mu mutima we byose.
10:3 Salomo amusobanurira ibyo yamuhanuzaga byose. Nta kintu na kimwe cyasobye Salomo atamusobanuriye.