Umwami Salomo yarushaga abami bo mu isi bose ubutunzi n’ubwenge.
1 Abami 10:23
Imirongo ikikije uyu
10:22 Umwami yari afite inkuge ku nyanja i Tarushishi hamwe n’iza Hiramu. Uko imyaka itatu yashiraga, inkuge z’i Tarushishi zajyaga zigaruka zizanye izahabu n’ifeza, n’amahembe y’inzovu n’inkima na tawusi.
10:23 Umwami Salomo yarushaga abami bo mu isi bose ubutunzi n’ubwenge.
10:24 Abo mu isi bose bashakaga kureba Salomo, ngo bumve ubwenge bwe Imana yashyize mu mutima we.