1 Abami 11:34

Ariko sinzamunyaga ubwami bwose, ahubwo nzamukomeza abe umwami iminsi yose akiriho, kuko ngiriye umugaragu wanjye Dawidi nitoranyirije, kandi yitonderaga amateka n’amategeko yanjye.

Imirongo ikikije uyu

11:33 kuko banyimūye bakaramya Ashitoreti ikigirwamanakazi cy’Abasidoni, na Kemoshi ikigirwamana cy’Abamowabu, na Milikomu ikigirwamana cy’Abamoni, ntibagendere mu nzira zanjye, ngo bakore ibitunganye mu maso yanjye, bitondera amateka n’amategeko yanjye nk’uko se Dawidi yagenzaga.

11:34 Ariko sinzamunyaga ubwami bwose, ahubwo nzamukomeza abe umwami iminsi yose akiriho, kuko ngiriye umugaragu wanjye Dawidi nitoranyirije, kandi yitonderaga amateka n’amategeko yanjye.

11:35 Ariko nzanyaga umuhungu we ubwo bwami mbuguhe, ari bwo miryango cumi.

Ubuhinduzi n’inkomoko