Uwo munsi yerekana ikimenyetso cyabyo ati “Iki ni cyo kimenyetso Uwiteka atanze. Iki gicaniro kiri busadukemo kabiri, ivu ryacyo riseseke.”
1 Abami 13:3
Imirongo ikikije uyu
13:2 Atera hejuru avugira kuri icyo gicaniro ijambo ry’Imana ati “Wa gicaniro we, wa gicaniro we, Uwiteka avuze atya ngo ‘Mu nzu ya Dawidi hazavuka umwana witwa Yosiya, nuko kuri wowe ni ho azatambira abatambyi bo mu ngoro bajya bakoserezaho imibavu, kandi kuri wowe ni ho bazatwikira amagufwa y’abantu.’ ”
13:3 Uwo munsi yerekana ikimenyetso cyabyo ati “Iki ni cyo kimenyetso Uwiteka atanze. Iki gicaniro kiri busadukemo kabiri, ivu ryacyo riseseke.”
13:4 Nuko Umwami Yerobowamu amaze kumva uko uwo muntu w’Imana avugiye ku gicaniro cy’i Beteli, amutunga ukuboko ahagaze ku gicaniro, aravuga ati “Nimumufate.” Uwo mwanya ukuboko yari amutunze kuranyunyuka, bituma adashobora kukugarura.