Kuko Uwiteka azakubita Isirayeli abe nk’urufunzo runyeganyegera mu mazi, akarandura Isirayeli muri iki gihugu cyiza yahaye ba sekuruza, abatatanirize hakurya y’uruzi Ufurate, kuko biremeye Asherimu bakarakaza Uwiteka.
1 Abami 14:15
Imirongo ikikije uyu
14:14 Kandi Uwiteka azihagurukiriza umwami muri Isirayeli, ari we uzarimbura inzu ya Yerobowamu uwo munsi. Mbese hari ubundi? Ubu ntibyasohoye?
14:15 Kuko Uwiteka azakubita Isirayeli abe nk’urufunzo runyeganyegera mu mazi, akarandura Isirayeli muri iki gihugu cyiza yahaye ba sekuruza, abatatanirize hakurya y’uruzi Ufurate, kuko biremeye Asherimu bakarakaza Uwiteka.
14:16 Kandi azahāna Abisirayeli abahoye ibyaha Yerobowamu yakoze, n’ibyo yoheje Abisirayeli ngo bacumure.”