Yerobowamu yamaze imyaka makumyabiri n’ibiri ari ku ngoma, aratanga asanga ba sekuruza, maze umuhungu we Nadabu yima ingoma ye.
1 Abami 14:20
Imirongo ikikije uyu
14:19 Kandi indi mirimo ya Yerobowamu yose, uko yarwanye n’uko yategetse, byanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami ba Isirayeli.
14:20 Yerobowamu yamaze imyaka makumyabiri n’ibiri ari ku ngoma, aratanga asanga ba sekuruza, maze umuhungu we Nadabu yima ingoma ye.
14:21 Rehobowamu mwene Salomo yimye i Buyuda. Kandi Rehobowamu yimye amaze imyaka mirongo ine n’umwe avutse, amara imyaka cumi n’irindwi i Yerusalemu ari ku ngoma, mu murwa Uwiteka yitoranyirije mu miryango ya Isirayeli yose ngo abe ari ho ashyira izina rye, kandi nyina yitwaga Nāma Umwamonikazi.