Bukeye Abayuda bakora ibyangwa n’Uwiteka, bamutera gufuha ku bw’ibyaha bakoze biruta ibyo ba sekuruza bakoze byose,
1 Abami 14:22
Imirongo ikikije uyu
14:21 Rehobowamu mwene Salomo yimye i Buyuda. Kandi Rehobowamu yimye amaze imyaka mirongo ine n’umwe avutse, amara imyaka cumi n’irindwi i Yerusalemu ari ku ngoma, mu murwa Uwiteka yitoranyirije mu miryango ya Isirayeli yose ngo abe ari ho ashyira izina rye, kandi nyina yitwaga Nāma Umwamonikazi.
14:22 Bukeye Abayuda bakora ibyangwa n’Uwiteka, bamutera gufuha ku bw’ibyaha bakoze biruta ibyo ba sekuruza bakoze byose,
14:23 kuko biyubakiye ingoro n’inkingi na Asherimu, ku musozi muremure wose no munsi y’igiti kibisi cyose.