ahubwo ukora ibyaha kurusha abakubanjirije bose, uragenda wihimbira izindi mana z’ibishushanyo bibajwe n’ibiyagijwe, urandakaza uranyimūra, unshyira inyuma.
1 Abami 14:9
Imirongo ikikije uyu
14:8 ikugabaniriza igihugu igukuye ku nzu ya Dawidi. Ariko ntiwayibereye nk’umugaragu wayo Dawidi witonderaga amategeko yayo, akayikurikirana umutima we wose kugira ngo akore ibishimwa imbere yayo,
14:9 ahubwo ukora ibyaha kurusha abakubanjirije bose, uragenda wihimbira izindi mana z’ibishushanyo bibajwe n’ibiyagijwe, urandakaza uranyimūra, unshyira inyuma.
14:10 Nuko rero ni cyo kizatuma nteza inzu ya Yerobowamu ibyago, nkamara umuhungu wese kuri Yerobowamu, uw’imbata n’uw’umudendezo mu Bisirayeli, ngaheha pe inzu ya Yerobowamu, nk’uko umuntu aheha amabyi akayamaraho.