Zimuri arinjira aramukubita aramwica, aherako yima mu cyimbo cye. Kandi icyo gihe Asa umwami w’i Buyuda yari amaze ku ngoma imyaka makumyabiri n’irindwi.
1 Abami 16:10
Imirongo ikikije uyu
16:9 Bukeye umugaragu we witwa Zimuri, umutware w’igice kimwe cy’amagare ye aramugomera. Icyo gihe Ela yari i Tirusa ku munyarugo we Arusa, yanyweraga gusinda.
16:10 Zimuri arinjira aramukubita aramwica, aherako yima mu cyimbo cye. Kandi icyo gihe Asa umwami w’i Buyuda yari amaze ku ngoma imyaka makumyabiri n’irindwi.
16:11 Amaze kwima akaba yicaye ku ntebe y’ubwami, yica ab’inzu ya Bāsha bose ntiyamusigira umwana w’umuhungu n’umwe cyangwa uwo muri bene wabo, cyangwa uwo mu ncuti ze.