Ariko indi mirimo yose ya Ela n’ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abisirayeli?
1 Abami 16:14
Imirongo ikikije uyu
16:13 Yabahoye ibyaha bya Bāsha byose n’iby’umuhungu we Ela biyononesheje, bakabyoshya n’Abisirayeli ngo bacumure, bakarakaza Uwiteka Imana ya Isirayeli ku bitagira umumaro byabo.
16:14 Ariko indi mirimo yose ya Ela n’ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abisirayeli?
16:15 Mu mwaka wa makumyabiri n’irindwi Asa umwami w’Abayuda ari ku ngoma, Zimuri yarimye atura i Tirusa, amara iminsi irindwi ari ku ngoma. Icyo gihe abantu bari bagerereje i Gibetoni y’Abafilisitiya.