Nuko abantu bari mu rugerero bumva bavuga bati “Zimuri yagomye yishe umwami.” Maze uwo munsi Abisirayeli bose baherako biyimikira Omuri umugaba w’ingabo, aho bari bari aho mu rugerero kugira ngo abe umwami w’Abisirayeli.
1 Abami 16:16
Imirongo ikikije uyu
16:15 Mu mwaka wa makumyabiri n’irindwi Asa umwami w’Abayuda ari ku ngoma, Zimuri yarimye atura i Tirusa, amara iminsi irindwi ari ku ngoma. Icyo gihe abantu bari bagerereje i Gibetoni y’Abafilisitiya.
16:16 Nuko abantu bari mu rugerero bumva bavuga bati “Zimuri yagomye yishe umwami.” Maze uwo munsi Abisirayeli bose baherako biyimikira Omuri umugaba w’ingabo, aho bari bari aho mu rugerero kugira ngo abe umwami w’Abisirayeli.
16:17 Uwo mwanya Omuri n’Abisirayeli bose bava i Gibetoni, barazamuka bagota i Tirusa.