Ariko Ahabu mwene Omuri akora ibyangwa n’Uwiteka kurusha abamubanjirije bose.
1 Abami 16:30
Imirongo ikikije uyu
16:29 Mu mwaka wa mirongo itatu n’umunani Asa umwami w’Abayuda ari ku ngoma, Ahabu mwene Omuri yimye muri Isirayeli amara imyaka makumyabiri n’ibiri ari ku ngoma ya Isirayeli, atuye i Samariya.
16:30 Ariko Ahabu mwene Omuri akora ibyangwa n’Uwiteka kurusha abamubanjirije bose.
16:31 Nuko bimubereye bito kugendera mu byaha bya Yerobowamu mwene Nebati, ariyongeranya arongora Yezebeli umukobwa wa Etibāli umwami w’Abasidoni, aragenda akorera Bāli arayiramya.