Nuko arahaguruka ajya i Sarefati. Ageze ku irembo ry’umudugudu, ahasanga umugore w’umupfakazi utoragura udukwi. Eliya aramuhamagara aramubwira ati “Ndakwinginze, nzanira utuzi two kunywa mu gacuma.”
1 Abami 17:10
Imirongo ikikije uyu
17:9 “Haguruka ujye i Sarefati h’Abasidoni abe ari ho uba, hariyo umugore w’umupfakazi ni we ntegetse kugutunga.”
17:10 Nuko arahaguruka ajya i Sarefati. Ageze ku irembo ry’umudugudu, ahasanga umugore w’umupfakazi utoragura udukwi. Eliya aramuhamagara aramubwira ati “Ndakwinginze, nzanira utuzi two kunywa mu gacuma.”
17:11 Nuko ajya kuyazana. Akigenda aramuhamagara ati “Ndakwinginze unzanire n’agatsima mu ntoki.”