Eliya aramubwira ati “Witinya genda ubigenze uko uvuze, ariko banza umvugireho akanjye ukanzanire hano, maze ubone kwivugira n’umwana wawe,
1 Abami 17:13
Imirongo ikikije uyu
17:12 Na we aramusubiza ati “Nkurahiye Uwiteka Imana yawe ihoraho, nta gatsima mfite keretse urushyi rw’agafu nshigaje mu giseke, n’uturanguzwa tw’amavuta mu mperezo. Ubu dore ndatoragura udukwi tubiri, kugira ngo nsubire mu nzu nkivugire n’umwana wanjye, ngo tukarye twipfire.”
17:13 Eliya aramubwira ati “Witinya genda ubigenze uko uvuze, ariko banza umvugireho akanjye ukanzanire hano, maze ubone kwivugira n’umwana wawe,
17:14 kuko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze itya ngo ‘Icyo giseke ntabwo kizaburamo ifu, n’amavuta ntabwo azabura muri iyo mperezo, kugeza ku munsi Uwiteka azavubira isi imvura.’ ”