Icyo giseke nticyaburamo ifu, n’amavuta ntiyabura muri iyo mperezo, nk’uko Uwiteka yavugiye mu kanwa ka Eliya.
1 Abami 17:16
Imirongo ikikije uyu
17:15 Nuko aragenda abigenza nk’uko Eliya yamubwiye, kandi uwo mugore na Eliya n’abo mu rugo rwe bamara iminsi babirya.
17:16 Icyo giseke nticyaburamo ifu, n’amavuta ntiyabura muri iyo mperezo, nk’uko Uwiteka yavugiye mu kanwa ka Eliya.
17:17 Hanyuma y’ibyo, umwana w’uwo mugore nyir’urugo ararwara, indwara ye iramukomereza kugeza aho yamumariyemo umwuka.