Eliya arongera abwira abantu ati “Ni jye jyenyine muhanuzi w’Uwiteka usigaye, ariko abahanuzi ba Bāli ni magana ane na mirongo itanu.
1 Abami 18:22
Imirongo ikikije uyu
18:21 Nuko Eliya yegera abantu bose aravuga ati “Muzageza he guhera mu rungabangabo? Niba muzi ko Uwiteka ari we Mana nimumukurikire, kandi niba ari Bāli abe ari we mukurikira.” Abantu ntibamusubiza ijambo na rimwe.
18:22 Eliya arongera abwira abantu ati “Ni jye jyenyine muhanuzi w’Uwiteka usigaye, ariko abahanuzi ba Bāli ni magana ane na mirongo itanu.
18:23 Nuko nibaduhe impfizi ebyiri bahitemo iyabo, bayitemaguremo ibice babigereke hejuru y’inkwi ariko be gucanamo, nanjye ndatunganya iya kabiri nyigereke hejuru y’inkwi, ne gucanamo.