Nyumvira, Uwiteka nyumvira kugira ngo aba bantu bamenye ko ari wowe Mana, kandi ko ari wowe ugarura imitima yabo.”
1 Abami 18:37
Imirongo ikikije uyu
18:36 Nuko agejeje igihe cyo gutamba igitambo cya nimugoroba, Eliya umuhanuzi yegera igicaniro aravuga ati “Uwiteka Mana ya Aburahamu na Isaka na Isirayeli, uyu munsi bimenyekane ko ari wowe Mana mu Bisirayeli kandi ko ndi umugaragu wawe, nkaba nkoze ibyo byose ku bw’ijambo ryawe.
18:37 Nyumvira, Uwiteka nyumvira kugira ngo aba bantu bamenye ko ari wowe Mana, kandi ko ari wowe ugarura imitima yabo.”
18:38 Uwo mwanya umuriro w’Uwiteka uramanuka, utwika igitambo cyoswa n’inkwi n’amabuye n’umukungugu, ukamya amazi yari mu ruhavu yose.