Agezeyo ubwa karindwi aravuga ati “Dore mbonye igicu gito kingana n’ikiganza cy’umuntu kiva mu nyanja.” Eliya aramubwira ati “Genda ubwire Ahabu uti ‘Itegure igare ryawe umanuke imvura itakubuza.’ ”
1 Abami 18:44
Imirongo ikikije uyu
18:43 Abwira umugaragu we ati “Zamuka witegereze ku nyanja.” Arazamuka aritegereza aragaruka aravuga ati “Nta cyo mbonye.” Amubwira gusubirayo agira karindwi.
18:44 Agezeyo ubwa karindwi aravuga ati “Dore mbonye igicu gito kingana n’ikiganza cy’umuntu kiva mu nyanja.” Eliya aramubwira ati “Genda ubwire Ahabu uti ‘Itegure igare ryawe umanuke imvura itakubuza.’ ”
18:45 Hashize umwanya muto, ijuru ririhinduriza ryuzura ibicu n’umuyaga, hagwa imvura ya rukokoma. Nuko Ahabu yurira igare rye ajya i Yezerēli.