Hanyuma y’igishyitsi hakurikiraho umuriro, ariko Uwiteka yari atari mu muriro. Hanyuma y’umuriro haza ijwi ryoroheje ry’ituza.
1 Abami 19:12
Imirongo ikikije uyu
19:11 Iramubwira iti “Sohoka uhagarare ku musozi imbere y’Uwiteka.” Uwo mwanya Uwiteka amucaho, maze umuyaga mwinshi wa serwakira uraza usatura imisozi, umenagurira ibitare imbere y’Uwiteka, ariko Uwiteka yari atari mu muyaga. Umuyaga ushize habaho igishyitsi cy’isi, ariko Uwiteka yari atari muri icyo gishyitsi.
19:12 Hanyuma y’igishyitsi hakurikiraho umuriro, ariko Uwiteka yari atari mu muriro. Hanyuma y’umuriro haza ijwi ryoroheje ry’ituza.
19:13 Eliya amaze kuryumva yitwikira umwitero we mu maso, arasohoka ahagarara mu muryango w’ubuvumo. Ijwi rirahamusanga riramubaza riti “Eliya we, urakora iki aho?”