Nuko arorera kumukurikira, asubirayo yenda inka ebyiri arazica, atekesha inyama ibiti by’imitambiko yazo, agaburira abantu bararya. Aherako arahaguruka akurikira Eliya, akajya amukorera.
1 Abami 19:21
Imirongo ikikije uyu
19:20 Maze Elisa asiga inka aho arirukanka, akurikira Eliya aramubwira ati “Ndakwinginze reka mbanze njye guhoberana na data na mama, mbone kugukurikira.” Na we aramubwira ati “Subirayo, hari icyo ngutwaye?”
19:21 Nuko arorera kumukurikira, asubirayo yenda inka ebyiri arazica, atekesha inyama ibiti by’imitambiko yazo, agaburira abantu bararya. Aherako arahaguruka akurikira Eliya, akajya amukorera.