Umwami Salomo arahira Uwiteka ati “Niba ijambo Adoniya avuze atari iryo kumwicisha, Imana izabimpore ndetse bikabije.
1 Abami 2:23
Imirongo ikikije uyu
2:22 Nuko Umwami Salomo asubiza nyina ati “Ni iki gituma usabira Adoniya Abisagi w’i Shunemu? Erega wamusabira n’ubwami kuko ari mukuru wanjye, yego! Kandi ugasabira na Abiyatari umutambyi, na Yowabu mwene Seruya.”
2:23 Umwami Salomo arahira Uwiteka ati “Niba ijambo Adoniya avuze atari iryo kumwicisha, Imana izabimpore ndetse bikabije.
2:24 Nuko rero ndahiye Uwiteka uhoraho wankomeje, akanshyira ku ngoma ya data Dawidi, akampa inzu idakuka nk’uko yasezeranye, ni ukuri uyu munsi Adoniya baramwica.”