Benaya aherako aragenda ajya mu Ihema ry’Uwiteka, aramubwira ati “Umwami aravuze ngo ‘Sohoka.’ ” Na we aramusubiza ati “Oya ahubwo ndagwa aha.” Benaya aragenda abwira umwami ati “Uku ni ko Yowabu ambwiye kandi ni ko anshubije.”
1 Abami 2:30
Imirongo ikikije uyu
2:29 Hanyuma babwira Umwami Salomo bati “Yowabu yahungiye mu Ihema ry’Uwiteka, ubu ari ku cyotero.” Nuko Salomo yohereza Benaya mwene Yehoyada aramubwira ati “Genda umwice.”
2:30 Benaya aherako aragenda ajya mu Ihema ry’Uwiteka, aramubwira ati “Umwami aravuze ngo ‘Sohoka.’ ” Na we aramusubiza ati “Oya ahubwo ndagwa aha.” Benaya aragenda abwira umwami ati “Uku ni ko Yowabu ambwiye kandi ni ko anshubije.”
2:31 Umwami aramubwira ati “Ubigenze uko yavuze, umwice umuhambe kugira ngo ukure kuri jye no ku nzu y’umukambwe wanjye, amaraso Yowabu yavushije nta mpamvu.