1 Abami 2:39

Hahise imyaka itatu, abagaragu babiri ba Shimeyi baracika bajya kwa Akishi mwene Māka umwami w’i Gati. Bukeye babwira Shimeyi bati “Abagaragu bawe bari i Gati.”

Imirongo ikikije uyu

2:38 Shimeyi asubiza umwami ati “Ibyo umbwiye ni byiza. Uko uvuze mwami nyagasani, ni ko umugaragu wawe nzabigenza.” Nuko Shimeyi aba i Yerusalemu ahamara iminsi myinshi.

2:39 Hahise imyaka itatu, abagaragu babiri ba Shimeyi baracika bajya kwa Akishi mwene Māka umwami w’i Gati. Bukeye babwira Shimeyi bati “Abagaragu bawe bari i Gati.”

2:40 Shimeyi arahaguruka ashyira amatandiko ku ndogobe ye, ajya i Gati kwa Akishi gushaka abagaragu be. Nuko Shimeyi aragenda abakura i Gati.

Ubuhinduzi n’inkomoko