Nuko uzamugenze uko uzigira inama, ntuzemere ko imvi ze zimanuka amahoro zijya mu mva.
1 Abami 2:6
Imirongo ikikije uyu
2:5 “Kandi uzi ibyo Yowabu mwene Seruya yangiriye, n’ibyo yagiriye abagaba bombi b’ingabo za Isirayeli: Abuneri mwene Neri na Amasa mwene Yeteri, ko yabishe akavusha amaraso nk’ayo mu ntambara mu gihe cy’amahoro, akayasīga ku mukandara akenyeje no ku nkweto yari akwese.
2:6 Nuko uzamugenze uko uzigira inama, ntuzemere ko imvi ze zimanuka amahoro zijya mu mva.
2:7 “Ariko bene Barizilayi w’Umunyagaleyadi uzabagirire neza, bazajye basangira n’abarira ku meza yawe, kuko ari ko bangiriye igihe nari narahunze mwene so Abusalomu.