Uwo mwanya haza umuhanuzi asanga Ahabu umwami w’Abisirayeli, aramubwira ati “Uwiteka aravuze ngo ‘Ntureba ziriya ngabo zose uburyo ari nyinshi? Uyu munsi ndazikugabiza umenye ko ndi Uwiteka.’ ”
1 Abami 20:13
Imirongo ikikije uyu
20:12 Ubwo Benihadadi yari mu ihema hamwe n’abo bami banywa, yumvise ubwo butumwa abwira abagaragu be ati “Nimwigere.” Nuko barigera, batera umurwa.
20:13 Uwo mwanya haza umuhanuzi asanga Ahabu umwami w’Abisirayeli, aramubwira ati “Uwiteka aravuze ngo ‘Ntureba ziriya ngabo zose uburyo ari nyinshi? Uyu munsi ndazikugabiza umenye ko ndi Uwiteka.’ ”
20:14 Ahabu aramubaza ati “Ni nde uzazidukiza?” Na we aramusubiza ati “Uwiteka avuze yuko ari abagaragu b’abatware b’intebe.” Arongera aramubaza ati “Ubanza gutera ni nde?” Umuhanuzi ati “Ni wowe.”