Nuko ateranya abagaragu b’abatware b’intebe baba magana abiri na mirongo itatu na babiri, hanyuma yabo ateranya abantu ba Isirayeli bose baba ibihumbi birindwi.
1 Abami 20:15
Imirongo ikikije uyu
20:14 Ahabu aramubaza ati “Ni nde uzazidukiza?” Na we aramusubiza ati “Uwiteka avuze yuko ari abagaragu b’abatware b’intebe.” Arongera aramubaza ati “Ubanza gutera ni nde?” Umuhanuzi ati “Ni wowe.”
20:15 Nuko ateranya abagaragu b’abatware b’intebe baba magana abiri na mirongo itatu na babiri, hanyuma yabo ateranya abantu ba Isirayeli bose baba ibihumbi birindwi.
20:16 Igihe cy’amanywa y’ihangu baratera. Ariko icyo gihe Benihadadi yari mu ihema yinywera yasinze, ari kumwe na ba bami bari bamuvunnye uko ari mirongo itatu na babiri.