Umwaka utashye Benihadadi ateranya Abasiriya, arazamuka ajya kuri Afeka kurwana n’Abisirayeli.
1 Abami 20:26
Imirongo ikikije uyu
20:25 maze ugabe ingabo zihwanye n’izo wapfushije, ushyireho amafarashi n’amagare bingana n’ibyo wapfushije. Nuko tuzarwanire na bo mu kibaya, ntituzabura kubarusha amaboko.” Arabumvira abigenza atyo.
20:26 Umwaka utashye Benihadadi ateranya Abasiriya, arazamuka ajya kuri Afeka kurwana n’Abisirayeli.
20:27 Maze Abisirayeli baraterana, bakora amahamba barabatera, bagandika imbere yabo basa n’udukumbi tubiri tw’abana b’ihene, ariko Abasiriya bo bari buzuye igihugu.