Nuko aho bahamara iminsi irindwi bahaganditse bategeranye, ariko ku wa karindwi bateza urugamba. Abisirayeli bica mu Basiriya abantu bigenza agahumbi mu munsi umwe.
1 Abami 20:29
Imirongo ikikije uyu
20:28 Nuko haza umuntu w’Imana, asanga umwami w’Abisirayeli aramubwira ati “Uwiteka aravuze ngo: Ubwo Abasiriya bavuze bati ‘Uwiteka ni imana yo mu misozi miremire si imana yo mu bibaya, ni cyo gituma ngiye kukugabiza izo ngabo nyinshi cyane, maze mumenye ko ndi Uwiteka.’ ”
20:29 Nuko aho bahamara iminsi irindwi bahaganditse bategeranye, ariko ku wa karindwi bateza urugamba. Abisirayeli bica mu Basiriya abantu bigenza agahumbi mu munsi umwe.
20:30 Kandi abandi bahungira mu mudugudu wa Afeka, bagwirwa n’inkike z’amabuye zica abantu bari barokotse inzovu ebyiri n’ibihumbi birindwi. Benihadadi arahunga ajya mu mudugudu, yicumita mu mwinjiro w’inzu.