Nuko ageze imbere y’umwami, umwami aramubaza ati “Mikaya, dutabare i Ramoti y’i Galeyadi, cyangwa se turorere?” Aramusubiza ati “Ngaho tabara uragira ishya, kandi Uwiteka azahagabiza umwami.”
1 Abami 22:15
Imirongo ikikije uyu
22:14 Mikaya arayisubiza ati “Ndahiye Uwiteka uhoraho, icyo Uwiteka ambwira ni cyo ndi buvuge.”
22:15 Nuko ageze imbere y’umwami, umwami aramubaza ati “Mikaya, dutabare i Ramoti y’i Galeyadi, cyangwa se turorere?” Aramusubiza ati “Ngaho tabara uragira ishya, kandi Uwiteka azahagabiza umwami.”
22:16 Umwami aramubwira ati “Ndakurahiza ngire kangahe, kugira ngo utagira icyo umbwira kitari ukuri mu izina ry’Uwiteka?”