Nyuma Ahaziya mwene Ahabu asaba Yehoshafati ati “Wakwemerera abagaragu banjye kujyana n’abawe muri izo nkuge?” Ariko Yehoshafati yanga kwemera.
1 Abami 22:50
Imirongo ikikije uyu
22:49 Bukeye Yehoshafati abājisha inkuge z’i Tarushishi kujya zijya Ofiri gukurayo izahabu, ariko ntizagenda kuko izo nkuge zamenekeye Esiyonigeberi.
22:50 Nyuma Ahaziya mwene Ahabu asaba Yehoshafati ati “Wakwemerera abagaragu banjye kujyana n’abawe muri izo nkuge?” Ariko Yehoshafati yanga kwemera.
22:51 Nuko Yehoshafati aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba hamwe na ba sekuruza mu murwa wa sekuruza Dawidi, maze umuhungu we Yoramu yima ingoma ye.