Undi mugore aravuga ati “Oya, umuzima ni we wanjye, uwapfuye ni uwawe.” Uwa mbere ati “Oya, uwapfuye ni uwawe, umuzima ni we wanjye.” Babivugira batyo imbere y’umwami.
1 Abami 3:22
Imirongo ikikije uyu
3:21 Mbyutse mu museke konsa umwana nsanga yapfuye, ariko mu gitondo mwitegereje mbona ko atari umwana wanjye nibyariye.”
3:22 Undi mugore aravuga ati “Oya, umuzima ni we wanjye, uwapfuye ni uwawe.” Uwa mbere ati “Oya, uwapfuye ni uwawe, umuzima ni we wanjye.” Babivugira batyo imbere y’umwami.
3:23 Nuko umwami aravuga ati “Yemwe, umwe agira ati ‘Umuzima ni we wanjye, uwapfuye ni uwawe’, n’undi akagira ati‘ Oya, ahubwo uwapfuye ni uwawe, umuzima ni we wanjye.’ ”