Nuko none, Uwiteka Mana yanjye, wimitse umugaragu wawe mu cyimbo cya data Dawidi, ariko ndi umwana muto sinzi iyo biva n’iyo bijya.
1 Abami 3:7
Imirongo ikikije uyu
3:6 Salomo aravuga ati “Wagiriye data Dawidi ineza nyinshi, kuko yagendanaga ukuri no gukiranuka imbere yawe agutunganiye mu mutima we, kandi wamugeneye kumugirira iyi neza ikomeye, umuha umwana we ngo yicare ku ntebe y’ubwami bwe nk’uko biri none.
3:7 Nuko none, Uwiteka Mana yanjye, wimitse umugaragu wawe mu cyimbo cya data Dawidi, ariko ndi umwana muto sinzi iyo biva n’iyo bijya.
3:8 Kandi umugaragu wawe ndi hagati y’abantu bawe watoranyije, b’ubwoko bukomeye butabarika.