1 Abami 5:23

Abagaragu banjye bazabikura kuri Lebanoni babimanure babigeze ku nyanja, nibigerayo nzabihambiranya nk’ibihare kugira ngo binyure mu nyanja, mbigeze aho uzanyereka abe ari ho babihamburira maze uze ubyende. Kandi nugaburira abo mu rugo rwanjye, uzaba ushohoje ibyo nshaka byose.”

Imirongo ikikije uyu

5:22 Hiramu atuma kuri Salomo ati “Numvise ibyo untumyeho. Nuko nzagukorera ibyo wansabye byose by’ibiti by’imyerezi n’imiberoshi.

5:23 Abagaragu banjye bazabikura kuri Lebanoni babimanure babigeze ku nyanja, nibigerayo nzabihambiranya nk’ibihare kugira ngo binyure mu nyanja, mbigeze aho uzanyereka abe ari ho babihamburira maze uze ubyende. Kandi nugaburira abo mu rugo rwanjye, uzaba ushohoje ibyo nshaka byose.”

5:24 Nuko Hiramu aha Salomo ibiti by’imyerezi n’imiberoshi, ibyo yashakaga byose.

Ubuhinduzi n’inkomoko