Iyo nzu Umwami Salomo yubakiye Uwiteka, uburebure bwayo bw’umurambararo bwari mikono mirongo itandatu, ubugari bwayo bwari mikono makumyabiri, uburebure bwayo bw’igihagararo bwari mikono mirongo itatu.
1 Abami 6:2
Imirongo ikikije uyu
6:1 Hashize imyaka magana ane na mirongo inani Abisirayeli bavuye muri Egiputa, Salomo atangira kubaka inzu y’Uwiteka mu mwaka wa kane ari ku ngoma, hari mu kwezi kwa Zivu ari ko kwezi kwa kabiri.
6:2 Iyo nzu Umwami Salomo yubakiye Uwiteka, uburebure bwayo bw’umurambararo bwari mikono mirongo itandatu, ubugari bwayo bwari mikono makumyabiri, uburebure bwayo bw’igihagararo bwari mikono mirongo itatu.
6:3 Kandi ibaraza ry’inzu y’inyumba y’urusengero, uburebure bwaryo bw’umurambararo bwari mikono makumyabiri nk’uko ubugari bw’inyumba bwanganaga, ubugari bwaryo bw’imbere y’inyumba bwari mikono icumi.