1 Abami 6:7

Mu iyubaka ry’iyo nyumba bayubakishije amabuye yatunganirijwe mu nganzo, nta nyundo cyangwa intorezo cyangwa ikindi kintu cyose cy’icyuma cyumvikanye muri iryo yubaka ryayo.

Imirongo ikikije uyu

6:6 Ibyumba byo hasi ubugari bwabyo bwari mikono itanu, ibyo hagati ubugari bwabyo bwari mikono itandatu, hakurikiyeho ibya gatatu ubugari bwabyo bwari mikono irindwi. Kandi yabigenjeje atya: inyuma ku nzu y’inyumba asiga aho azomeka ibiti, kugira ngo bidatobora inzu y’urusengero.

6:7 Mu iyubaka ry’iyo nyumba bayubakishije amabuye yatunganirijwe mu nganzo, nta nyundo cyangwa intorezo cyangwa ikindi kintu cyose cy’icyuma cyumvikanye muri iryo yubaka ryayo.

6:8 Kandi urugi rw’ibyo byumba byo hagati rwari mu ruhande rw’iburyo bw’urusengero, abajyagayo bazamukiraga ku rwego rwihotaguye bakajya mu cyumba cyo hagati, bava muri cyo bakajya mu cya gatatu.

Ubuhinduzi n’inkomoko