Kandi mu bugenya bwacyo hari hakikije ibishushanyo by’imihe, mu mukono umwe wacyo w’intambike habagaho ibishushanyo cumi. Ibyo bishushanyo byari impushya ebyiri kuri cyo, byaremanywe na cyo.
1 Abami 7:24
Imirongo ikikije uyu
7:23 Kandi arema igikarabiro kidendeje mu miringa yayagijwe, ubugari bwacyo uhereye ku rugara ukageza ku rundi bwari mikono cumi, ubugari bwacyo bwose bwaranganaga. Uburebure bwacyo bwari mikono itanu, urugero rw’urugara rwacyo inkubwe imwe rwari mikono mirongo itatu.
7:24 Kandi mu bugenya bwacyo hari hakikije ibishushanyo by’imihe, mu mukono umwe wacyo w’intambike habagaho ibishushanyo cumi. Ibyo bishushanyo byari impushya ebyiri kuri cyo, byaremanywe na cyo.
7:25 Kandi icyo gikarabiro cyari giteretswe ku bishushanyo by’inka cumi n’ebyiri, bitatu byarebaga ikasikazi, ibindi bitatu byarebaga iburengerazuba, ibindi bitatu byarebaga ikusi, ibindi bitatu byarebaga iburasirazuba. Icyo gikarabiro cyari gishyizwe hejuru yabyo kandi biteranye imigongo.