1 Abami 8:29

kugira ngo uhore ushyize amaso kuri iyi nzu ku manywa na nijoro, ari ho wavuze ko uzashyira izina ryawe, ngo ubone uko ujya wumva gusenga umugaragu wawe nzajya ngusenga nerekeye aha.

Imirongo ikikije uyu

8:28 Ariko Uwiteka Mana yanjye, wite ku gusenga k’umugaragu wawe nkwinginga, wumve gutakamba no gusenga umugaragu wawe nsengeye imbere yawe uyu munsi,

8:29 kugira ngo uhore ushyize amaso kuri iyi nzu ku manywa na nijoro, ari ho wavuze ko uzashyira izina ryawe, ngo ubone uko ujya wumva gusenga umugaragu wawe nzajya ngusenga nerekeye aha.

8:30 Nuko ujye wumva kwinginga k’umugaragu wawe n’uk’ubwoko bwawe bwa Isirayeli, uko bazajya basenga berekeye aha. Ni koko ujye wumva uri mu ijuru ari ryo buturo bwawe, kandi uko uzajya wumva ujye ubababarira.

Ubuhinduzi n’inkomoko