nuko ujye wumva uri mu ijuru ubabarire abagaragu bawe n’ubwoko bwawe bw’Abisirayeli igicumuro cyabo. Uzabigishe kugendana ingeso nziza, uvubire igihugu cyawe imvura, icyo wahaye abantu bawe ho gakondo.
1 Abami 8:36
Imirongo ikikije uyu
8:35 “Kandi ijuru nirikingwa imvura ntigwe kuko bagucumuye, nyuma bagasenga berekeye aha bakerura izina ryawe, bagahindukira bakareka igicumuro cyabo kuko uzaba ubahannye,
8:36 nuko ujye wumva uri mu ijuru ubabarire abagaragu bawe n’ubwoko bwawe bw’Abisirayeli igicumuro cyabo. Uzabigishe kugendana ingeso nziza, uvubire igihugu cyawe imvura, icyo wahaye abantu bawe ho gakondo.
8:37 “Inzara nitera mu gihugu cyangwa mugiga, cyangwa kurumbya cyangwa gikongoro, cyangwa inzige cyangwa kagungu, cyangwa ababisha nibabagotera mu gihugu kirimo imidugudu yabo, nubwo hazatera icyago cyose cyangwa ikindi cyorezo,